DJ Bissosso uri mu bamaze igihe mu mwuga wo kuvanga imiziki, yinjiye mu mwuga wo gutegura ibitaramo abinyujije muri sosiyete yise ’Bissosso Ent’. Nyuma yo gutegura icy’i Musanze cyinjije abatuye uyu mujyi muri Noheli kikagenda neza, akomereje i Rubavu.
Igitaramo yateguye i Musanze ku wa 25 Ukuboza 2022 kikagenda neza, cyamuzamuriye icyizere ko n’icyo ari gutegura i Rubavu ku wa 1 Mutarama 2023 kizagenda neza.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Bissosso yavuze ko yishimiye uko igitaramo cye cya mbere cyagenze ndetse ahamya ko cyamuteye imbaraga zo kurushaho gutegura neza n’igikurikiyeho.