Ubwo yari mu muhango wo kurahiza Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Dr Yvan Butera, ku wa 30 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitirira u Rwanda, avuga uburyo harimo kwigira nyoni nyinshi.
Perezida Kagame yatangarije abitabiriye uwo muhango n’Abanyarwanda muri rusange, ko yasabye Perezida Tshisekedi kureka u Rwanda na Congo bagakemura ikibazo cya FDLR, ariko undi arahakana.
Nyuma nibwo byaje kumenyekana ko ahubwo akorana na yo, akaba yarayishyize ku ibere ngo imufashe kurwanya M23.