Suedi Murekezi, Umunyamerika ukomoka mu Rwanda wari umaze igihe yarafatiwe muri Ukraine n’ingabo z’u Burusiya, yatabawe n’inzego z’ubutasi za Ukraine ararekurwa.
ABC News yatangaje ko Murekezi yari yarafashwe n’inyeshyamba zishyigikiwe n’u Burusiya mu mujyi wa Kherson uri mu Majyepfo ya Ukraine.
Irekurwa rya Murekezi ryaturutse ku gahenge kashyizweho mu bice yari afungiwemo, impande zombi zikemeranya guhererekanya imfungwa z’intambara.