Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona amafoto ya Diamond asinyana amasezerano n’umuyobozi wa ‘East Gold Entertainment’ nyuma yo kwemeranya ko uyu muhanzi azataramira i Kigali ku wa 23 Ukuboza 2022.
Ni amasezerano yakurikiwe no gutangira kwamamaza iki gitaramo, ndetse n’amatike ashyirwa ku isoko.
Ku rundi ruhande ariko IGIHE ifite amakuru y’uburyo urugendo rwo kujya gushyira umukono kuri aya masezerano rutari rworoshye kuko byibuza rwabatwaye ibyumweru bibiri mu gihe bo batatekerezaga ko rutarenza iminsi itatu.