Ni kenshi muri siporo Nyarwanda by’umwihariko umupira w’amaguru havugwa ruswa ituma ibiva mu mukino bihinduka kuko byateguwe [Match-fixing], ariko kugeza ubu hashize imyaka 10 ntawe urabihanirwa nubwo hari ibimenyetso rimwe na rimwe bijya ahagarara. FERWAFA yo ivuga ko biba bitujuje ubuziranenge.
Ruswa cyangwa se “Match-fixing” mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda, bikunzwe kugarukwaho cyane ndetse byumvikana kenshi mu biganiro by’abakurikira cyane amarushanwa atandukanye y’imbere mu Gihugu.