Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel uri mu buyobozi bw’ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC mu guhangana na M23, wafashwe n’uyu mutwe, avuga ko yatangariye uburyo wubahiriza uburenganzira, ndetse anemeza ko igisirikare cya Congo gikorana n’imitwe irimo FDLR.
Umutwe wa M23 werekanye abasirikare umunani (8) bafatiwe ku rugamba barimo Lt Col Assani Kimonkola Adrien wari umwe mu bayoboye abasirikare ba FARDC bari guhangana n’uyu mutwe aho yari umuyobozi wungirije w’ibikorwa bya 213.