Nasibu Abdul Juma Issack wubatse izina nka ‘Diamond Platnumz’ yamaze kwemeranya n’abari gutegura igitaramo cye i Kigali cyiswe ‘One People Concert’, kizabera mu nyubako ya BK Arena.
Iki gitaramo cyemejwe nyuma y’uko uyu muhanzi amaze gusinyana amasezerano n’umuyobozi wa East Gold Entertainment, yasinyiwe muri Tanzania ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022.