Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare yatoranyijwe muri 15 azitabira Irushanwa La Tropicale Amissa Bongo ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa kubera icyorezo cya Covid-19.
La Tropicale Amissa Bongo ni irushanwa rikinirwa mu bice bitandukanye bya Gabon. Mu mwaka utaha, iri rushanwa riri ku rwego rwa 2.1 rizaba rikinwa ku nshuro ya 16.