Mu gihe iminsi isigaye ngo Iserukiramuco Kigampala rigiye kuba bwa mbere, abahanzi bo mu Rwanda batangajwe ko bazaririmbamo bavuze ko batazahagaragara kuko nta biganiro na bike bigeze bagirana n’abari kubitegura.
Kuri liste y’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo yamaze kugera hanze harimo; The Ben, Butera Knowless na Charly&Nina nk’abazaba baturutse mu Rwanda.
Mu gihe amatike yo kwinjira muri iri serukiramuco akomeje kugurishwa ku bwinshi, Ishimwe Clement uyobora KINA Music n’abagize itsinda rya Charly na Nina bavuze ko batunguwe n’aya makuru.