Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa Gatandatu yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 740 barimo Abanyarwanda babiri, basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rizwi nka Tanzania Military Academy (TMA).
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yemereye IGIHE ko mu basoje amasomo ya gisirikare muri TMA, harimo Abanyarwanda babiri.