Intego u Rwanda rufite ni ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye (Upper Middle Income Country) mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane (High Income Country) mu 2050.
Mu 2035, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubariwe ku muturage (amafaranga umuturage azaba yinjiza) uzaba urenze Amadolari ya Amerika 4.036; naho mu 2050 abe ari amadolari 12.476.
Perezida Kagame aherutse kuganira na CGTN, asobanura ko kugira ngo iki cyerekezo kigerwaho neza, ibikorwa byose byubakiye ku muturage.