Umutwe wa M23 wemeye guhagarika imirwano, ariko usaba guhura n’abahuza mu bibazo byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Perezida wa Angola, João Lourenço na Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa Kenya.
Ni itangazo uyu mutwe wasohoye mbere y’isaha ya 18h00 zo kuri uyu wa Gatanu, wahawe kugira ngo uhagarike imirwano.
Uwo mwanzuro wafashwe n’Inama yabaye ku wa Gatatu, yahuje Perezida João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Felix Antoine Tshisekedi wa RDC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida Kenya, bahuriye i Luanda mu biganiro byamaze amasaha atandatu.