14.9 C
Kigali, RW
December 7, 2022
News Politics

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Meya wa New York

Perezida Kagame yahuye na Meya w’Umujyi wa New York, Eric Adams, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu baganira ku mahirwe y’ubufatanye ahari, iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse na gahunda zarwo zo kwishakamo ibisubizo nk’Umuganda na Car Free Day.

Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azaba yitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye izabera i New York mu cyumweru gitaha. Izaba yiga ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu muri iki gihe.

Birimo icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo, intambara ya Ukraine, imihindagurikire y’ibihe, ihungabana ry’ubukungu bw’Isi n’ibindi bibazo by’urusobe bigoye ikiremwamuntu.

Related posts

MONUSCO yashinjwe uruhare mu gutuma FDLR yisuganya

Hano News

Gaz y’u Burusiya yongeye koherezwa mu bihugu by’u Burayi

jerome

I Goma, imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO imaze kugwamo 5

Hano News

Imibare yerekanye ko Raila Odinga ari we uhabwa amahirwe yo kuyobora Kenya

Hano News

M23 yemeye guhagarika imirwano, isaba guhura na Perezida Lourenço na Kenyatta

Hano News

Kagame begins tour of Southern, Western provinces

Hano News

Leave a Comment