24.3 C
Kigali, RW
December 2, 2022
News

Tshisekedi yateranyije inama y’igitaraganya ku bya MONUSCO

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayoboye inama idasanzwe yigaga ku kibazo cy’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yari imaze iminsi iba, yemerejwemo ko hagiye kwigwa ku busabe bw’Abanye-Congo bifuza ko izi ngabo zitaha.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, yanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakomeye barimo Abaperezida b’Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ya DRCongo, Minisitiri w’Intebe akaba n’umukuru wa Guverinoma ndetse na ba Komiseri badasanzwe bahagarariye Guverinoma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Minisitiri w’Intebe Wungirije na Minisitiri akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ku kibazo cy’imyigaragambyo yabaye muri iki Gihugu yo kwamagana MONUSCO yabaye mu bice binyuranye byo muri Kivu ya Ruguru no muri Kivu y’Epfo.

Abayitabiriye bagaragarijwe ingaruka zatewe n’iyi myigaragambyo, aho haguyemo abantu 36 barimo 13 baguye mu mujyi wa Goma, nanone abandi 13 bakaba baraburiye ubuzima i Butembo barimo bane bo ku ruhande rwa MONUSCO.

Hari kandi abandi bane baguye muri Uvira, abandi batatu barapfiriye Kanyabanga ndetse n’abandi batatu baburiye ubuzima ahitwa Kasindi, mu gihe abakomerekeye muri ibi bikorwa ari 170.

Komisiyo yashyizwe na Guverinoma yagarutse ku…

Related posts

Kenya: la Cour suprême confirme l’élection de William Ruto à la présidence

Hano News

La dépouille de l’ancien président angolais José Eduardo dos Santos est arrivée à Luanda

Hano News

Meddy yageze i Kigali gushyingura umubyeyi we

Hano News

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 34 arakekwaho kwica se na nyina abakase amajosi

Hano News

U Rwanda rwasabye RDC gufatira icyemezo umutwe wa FDLR

Hano News

I Goma, imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO imaze kugwamo 5

Hano News

Leave a Comment