16 C
Kigali, RW
November 28, 2022
Entertainment Music

Nta gahenge nyuma ya ‘Akinyuma’: Bruce Melodie yateguje indirimbo yitwa ‘Umuturanyi w’Igisabo’ yakoranye na B2C

Kuwa 16 Nyakanga 2022 ni bwo ku isaha ya saa yine z’amanywa nk’uko byari biteganijwe Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yise ‘Akinyuma’ yifashishijemo umunyamideli Shaddyboo uvugisha abatari bacye.

Iyi ndirimbo yaje gukurwa ku karubanda iza kugarurwaho mu masaha ashyira saa saba yamaze kugirwa igenewe abantu bafite imyaka iri hejuru ya 18 bitewe n’amagambo ayirimo n’amashusho yayo.

Kuri ubu uyu muhanzi wongeye kwigarurira intonde z’imbuga zicururizwaho indirimbo kimwe n’izindi zitandukanye yaba izikorwa ku ma radiyo na televiziyo, yateguje abanyarwanda ko agiye gushyira hanze indi ndirimbo.

Bruce Melodie yavuze ko kuwa 27 Nyakanga 2022 ku isaha ya saa tanu z’igitondo zuzuye azashyira hanze indirimbo nshya yise ‘CurvyNeighbour’ ubishyize mu kinyarwanda cyiza ni ‘Umuturanyi w’Igisabo’ bivuze ufite imiterere ikurura abatari bacye.

Related posts

U Rwanda rugiye kunguka televiziyo nshya y’imyidagaduro

Hano News

Niwe wari utwaye ifoto ye! Ibyo utari uzi kuri Chiffa Marty umukunzi wa Yvan Buravan biteguraga kurushinga

Hano News

Koffi Olomide yatokoye Tshisekedi, yerekana imungu yamunze RDC

Hano News

Andy Bumuntu watangiye ari umuraperi, yahishuye uko ahuza umuziki, itangazamakuru no gukora amashanyarazi

Hano News

Nyuma y’umwaka apfushije umugore, Nziza Désiré yongeye kurushinga

Hano News

Chadwick Boseman’s Black Panther Replacement Revealed

Hano News

Leave a Comment