18.7 C
Kigali, RW
December 9, 2022
Economy News

Amajyepfo: Hagiye gutangizwa ubuhinzi busaba guharura imirima aho kurima

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko mu gihembwe cy’ihinga gitaha cya 2022/2023 A bateganya gutangiza ubuhinzi budasaba kurima imirima ahubwo busaba umuhinzi guharura mu murima we ndetse no kuwusasira mu rwego rwo kwirinda ko ibyahinzwe bitwarwa n’isuri.

Ibi byavuzwe nyuma y’urugendoshuri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, abayobozi b’uturere twose ndetse n’abashinzwe ubuhinzi mu turere bagiriye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara, ahakorera umushinga wa Bridge to Rwanda mu mushinga wabo witwa B2R Farms ugamije gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka.

Uyu mushinga umaze imyaka ine ukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka bufasha cyane mu kurwanya isuri bukongera umusaruro, bahinga batarima ubutaka ahubwo baharura gusa, bagasasira imirima, bagahingira ku gihe ndetse bakanabikora bahindura ibihingwa batabisubizamo.

Related posts

En Egypte, au moins 41 morts après qu’un incendie s’est déclaré dans une église du Caire

Hano News

Amerika yihanangirije ibihugu bya Afurika bikomeje guhahirana n’u Burusiya bwafatiwe ibihano

Hano News

Miliyari 1100 Frw zarinjiye: Uruhare rwa diaspora mu iterambere ry’u Rwanda

Hano News

Présidentielle au Kenya: la tension monte dans le pays dans l’attente des résultats

Hano News

Perezida Kagame yasoreje i Karongi uruzinduko rwe rwo mu Majyepfo n’Iburengerazuba

Hano News

Rubavu: Umugabo w’imyaka 62 yasanzwe muri LODGE yapfuye, haracyekwa ihabara

Hano News

Leave a Comment