16 C
Kigali, RW
November 28, 2022
Football Sports

Uburere muri PSG: Galtier yashyizeho “Kirazira” eshatu nshya.

Muri iyi minsi PSG iri mu ruzinduko mu Buyapani, abakinnyi batangiye gusogongera ku gitsure cya Christopher Galtier, umutoza mushya wa PSG.

Ajya guha akazi Galtier, Nasser Al-Khelaifi, Prezida wa PSG, yashakaga ko ibintu bihinduka, abakinnyi bakamenya ko ibyo ikipe ishaka ari byo bikorwa.

Chris Galatier na Nasser

Amategeko 3 mashya ya Galtier

Kirazira Gukererwa Mu myitozo

Biteganyijwe ko abakinnyi ba PSG bagera mu myitozo buri gitondo hagati ya 08:30 na 08:45. Umukinnyi ukererewe nta mpamvu ifatika, azangirwa gukora imyitozo uwo munsi.

• Kirazira gukoresha telefoni ku meza

Ku ifunguro rya mu gitondo n’irya saa sita, nta mukinnyi wemerewe gukoresha telefoni ku meza. Ibyo yabikoze kuko abona ko ari bwo buryo bwonyine bwo kuzana ubumwe mu bakinnyi.

• Kirazira kwisangiza

Aho gufungura aho bihitiyemo mu gitondo na saa sita, abakinnyi bose bazajya basangira hamwe muri Camp Des Loges aho bakorera imyitozo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Galtier yagize ati: “Ushaka gukorana nanjye agomba gushyira imbere inyungu y’itsinda…Ndifuza ko abakinnyi bose bubahiriza ibisabwa na PSG igamije kugira season nziza.”

Ayo magambo asa n’ubutumwa bwahawe abasitari nka Messi, Neymar na Mbappé. Neymar yagaragaje ko ayo mategeko mashya ayakiriye neza.

Related posts

Pierre-Emerick Aubameyang: Chelsea boss Thomas Tuchel has ‘close bond’ with transfer target

Hano News

Police FC yinjije batatu, yongerera amasezerano babiri

Hano News

The Ben na Pamella bahawe kwamamaza ibikorwa bya Gorilla Games

Hano News

Rwatubyaye yakuyeho igihu ku kuba yakina mu Rwanda

Hano News

Amahitamo ya Jaques Tuyisenge yamwerekeje muri AS Kigali

Hano News

Impundu impundu: Amavubi U23 akoze ibitangaza atsinda 3-0 Libya

Hano News

Leave a Comment