24.3 C
Kigali, RW
December 2, 2022
News

Amanyanga muri Girinka: Bombori bombori hagati ya Gitifu n’abaturage muri Nyamasheke

Mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke hamaze iminsi bombori bombori hagati y’Umunyamabanga
Nshingwabikorwa wawo, Mudahigwa Félix a bamwe mu baturage barimo r’uwahoze ari umukuru w’umudugudu, byageze n’aho bijya mu itangazamakuru bavuga ko barambiwe inkoni ze no kubayoboza igitugu, intandaro ya byose ngo ari inka ya girinka uwo mukuru w’umudugudu yaguriye rwihishwa umuturage wo mu mudugudu begeranye, akayigurisha uwo mu wundi na wo begeranye, basabwa kuyigarura, aho kubikora bagakashaka guhangana n’ubuyobozi.


Tariki 9 Nyakanga 2022 ni bwo bamwe mu baturage b’akagari ka Muyange mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko Gitifu wabo abarembeje n’inkoni n’agasuzuguro kenshi, ko hari n’umuturage yakubise amusanze ku buriri, n’undi yicaje hasi arahondagura yiviriye kureba umupira,no ntiyubahirije amabwiriza ya COVID-19, bavuga ko uyu Gitifu akwiye kubavamo akajya kuragira inka cyangwa gucura ibyuma mu nganda, ko ngo batakomeza kwihanganira imiyoborere ye y’igitugu, banasaba ko yahindurwa bakabaha undi, kuko ngo n’iyo bagize undi batura ibibazo byabo asigara abashyira ku nkeke.


Byahagurukije Umuyobozi waka karere, Mukamasabo Appolonie n’inzego z’umutekano, mu nteko y’abaturage yabereye mu mudugudu wa Gikombe muri aka kagari ku wa 12 Nyakanga, basuzuma neza iki kibazo.
Muri iyo nteko, uwari umukuru wumudugudu wa Gikombe, Habimana Claver, nyuma ngo yo gusanga hari ibyo ashinjwa n’abaturage bijyanye no kubagumura, abangisha izindi nzego z’ubuyobozi, bamukuraho icyizere, ahita anatabwa muri yombi hamwe n’umugore witwa Mukamazimpaka Félicité wo mu mudugudu wa Nyange byavugwaga ko yagurishije rwihishwa inka ya Girinka, bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Shangi, bamazemo iminsi 2, bakarekurwa bemeye kuyishyura.

Related posts

Ingabo za leta ya Congo zirwanyeho ku gace zari zgiye kwamburwa na M23

Hano News

N’abasirikare ntibatanzwe: Bitwikiriye kwamagana MONUSCO bayisahura kuva kuri matela kugeza ku kiyiko

Hano News

En Egypte, au moins 41 morts après qu’un incendie s’est déclaré dans une église du Caire

Hano News

Hagiye gushirwaho uburyo bworoheye umuturage kubona icyangombwa cy’Umutungo

Hano News

Umukobwa wa Rusesabagina yahishuye isezerano yahawe n’Inteko ya America nyuma yo kuyihamiriza ko u Rwanda rwamunetse

Hano News

Canada yasabye u Bufaransa umupadiri w’imyaka 93 ushinjwa gusambanya abana b’abasangwabutaka

Hano News

Leave a Comment