14.9 C
Kigali, RW
November 28, 2022
Featured

Kuva St André kugera i Gikondo! Irandaranda ry’Imurikagurisha Mpuzamahanga kuva mu 1998

Ku wa 17 Nyakanga 1998 ni bwo muri Collège Saint André i Nyamirambo habereye ku nshuro ya mbere Imurikagurisha Mpuzamahanga ryari ryateguwe na Minisiteri yari ifite Ubucuruzi mu nshingano.

Abacuruzi baciriritse, abikorera ndetse n’ibigo bya Leta byari byabukereye mu kumurikira Abanyarwanda n’abanyamahanga ibyo bakora.

Nibura ibigo n’abantu ku giti cyabo 140 baturutse mu Rwanda n’abandi 29 bo mu mahanga ni bo bamuritse ibyo bakora. Ni mu gihe abagiye guhaha cyangwa gusura ibyamurikwaga bo bari 101.344.

Byari ibihe bikomeye kuko igihugu cyari kimaze imyaka ine gisohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imurikagurisha ni kimwe mu bikorwa byahuzaga abantu benshi bari baratatanyijwe n’ayo mahano yasize Abatutsi barenga miliyoni bishwe.

Related posts

Iherezo rya Mukankusi, umugore wa mbere wanyonzwe azira Jenoside mu Rwanda 

Hano News

Uko umuhango wo gushyingura Yvan Buravan wagenze

Hano News

Imyambarire, urukozasoni, Umuco: Icyo Amb Robert Masozera avuga ku mpaka zimaze iminsi

Hano News

Umushinga ‘Amarembo City Center’ waheze he?

Hano News

Uko urugendo rw’Umunyabugeni w’Umufaransa rwashibutsemo ’Ubusitani bw’Urwibutso’ ku Kicukiro

Hano News

En Italie, des panneaux « zone romantique » invitent les couples à échanger un baiser

Hano News

Leave a Comment