16 C
Kigali, RW
November 28, 2022
News Politics Rwanda / RDC Tensions

Perezida Kagame na Tshisekedi ntibagaragara mu nama ya EAC, Museveni na Ndayishimiye bahageze 

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRCongo, bohereje ababahagararira mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, naho Yoweri Museveni wa Uganda na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bo bamaze kugera i Arusha ahabera iyi nama.

Iyi Nteko isanzwe ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibera i Arusha muri Tanzania, ni kimwe mu bikorwa by’umwiherero w’abakuru b’Ibihugu bya EAC yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2022.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahagarariwe muri iyi nteko na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wamaze no kugera i Arusha muri Tanzania ahabera iyi nteko.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, byatangaje ko Dr Ngirente yageze muri Tanzania, “aho ahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.”

Related posts

Perezida Kagame yagaragaje ko “umukino wo gushinjanya” utakemura ibibazo muri Congo

Hano News

Abakozi ba Leta bemerewe gukorera no mu rugo, hashyirwaho ikiruhuko cy’ingoboka

Hano News

China sanctions Lithuanian deputy minister for Taiwan visit

Hano News

RDC: des morts à Uvira en marge d’une manifestation contre la Monusco

Hano News

Impungenge ni zose muri EAC mu gihe habura iminsi mike ngo habe amatora muri Kenya

Hano News

U Rwanda ntirwarekura Rusesabagina kubera igitutu cy’amahanga -Dr Biruta

Hano News

Leave a Comment