16 C
Kigali, RW
November 28, 2022
News Politics

Abagore b’i Goma bigaragambije basaba ko MONUSCO ibavira mu gihugu

Ibihumbi by’abagore mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022 babyukiye mu myigaragambyo yamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo- Kinshasa (MONUSCO), bavuga ko izi ngabo zigomba kubavira mu gihugu kuko imyaka zihamaze nta musaruro zagezeho.

Aba bagore bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana izi ngabo baravuga ko barambiwe ibikorwa by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo byitwa ko hari ingabo mpuzamahanga zihembwa ibivagari by’amadorali y’Amerika.

Mu burakari bwinshi bagaragaza ko ingabo za MONUSCO usibye gusahura umutungo wa Congo nta kindi zikora, bazishinja kandi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo babone impamvu ifatika ituma baguma muri kiriya gihugu gikungahaye ku butunzi bwo mu nda y’Isi.

Related posts

MINEDUC igiye guhindura uburyo bwo kubara amanota y’ibizamini bya Leta

Hano News

AbanyaKenya baramukiye mu matora ya Perezida: Uko igikorwa kiri kugenda

Hano News

Burundi’s Ndayishimiye elected chair of East African Community

Hano News

Fuso ipakiye umucanga yagonze inzu ihitana babiri

Hano News

Perezida Kenyatta yahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari enye i Naivasha

Hano News

U Burundi buvuga ko abakoze coup d’etat mu 2015 bari mu Rwanda buzabakira mu gihe cya vuba

Hano News

Leave a Comment